Connect with us

Uganda

Amerika turwaniye na yo ku butaka twayinesha – Museveni

Published

on

museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko Uganda ifite ubushobozi bwo gutsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zaba zihuriye mu ntambara yo ku butaka gusa.

Museveni yabitangaje ku wa 4 Mutarama 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabye ibitero kuri Venezuela, mbere yo guta muri yombi Nicolas Maduro wari Perezida wayo.

Advertisement

Ubwo umwe mu banyamakuru yabazaga Perezida Museveni isomo Afurika yakwigira ku byabaye kuri Venezuela, yasubije ko ibyabaye muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo atarabisobanukirwa neza, ariko ko yarimo abakurikiranira hafi.

Museveni icyakora yavuze ko ibyabaye kuri Venezuela bishimangira icyuho kiri hagati y’ibisirikare by’ibihugu bitandukanye ku Isi.

Yavuze ko nka Amerika yakoze Operasiyo yasize ifashe Maduro, kubera ko ingufu y’Igisirikare cyayo zubakiye ku bushobozi bwo gukorera mu nzego enye zitandukanye, zirimo inyanja, ikirere, isanzure n’ubutaka; bitandukanye n’ibindi bihugu.

Advertisement

Yavuze ko n’ubwo Amerika ifite ziriya mbaraga, Uganda ifite ubushobozi bwo kuyinesha mu gihe baba bahuriye mu ntambara yo ku butaka gusa.

Yagize ati: “Ibikorwa by’Abanyamerika muri Venezuela ntibirasobanuka neza, ntabwo turamenya neza mu by’ukuri ibiri kuba. N’ubwo Abanyamerika bafite imbaraga nyinshi cyane mu kirere no mu mazi, ariko baje mu ntera ya bugufi ku butaka dushobora kubatsinda.”

Perezida wa Uganda yavuze ko n’ubwo Amerika ifite ubushobozi bwo kurwanira mu kirere, amazi n’isanzure; imirwano yo ku butaka igabanya ubwo bushobozi bikaba byatuma n’igisirikare gikomeye gikubitwa.

Advertisement

Ati:

Museveni icyakora yavuze ko na none hari icyuho hagati y’Ingabo za Amerika zirwanira ku butaka n’iz’ibindi bihugu, kubera ubushobozi bwo gukora ubutasi yifashishije ikoranabuhanga.

Ati:

Advertisement

Museveni yagaragaje ko ibyabaye muri Venezuela bishimangira ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bunge ubumwe, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.

museveni

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media