Connect with us
afc m23 afc m23

DR Congo

AFC/M23 yasubije Kinshasa yashinje RDF kwicira muri Kivu y’Amajyepfo abarenga 1,500

Photo: Internet

Published

on

Umutwe wa AFC/M23 wateye utwatsi ibirego bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Ingabo z’u Rwanda gufata mu buryo butemewe uduce two mu burasirazuba bw’icyo gihugu, uvuga ko ibivugwa na Kinshasa ari icengezamatwara rigamije kuyobya abantu.

Ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo RDC biciye muri Minisitiri wayo w’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma yayo yashinje Ingabo z’u Rwanda ibyo birego.

Minisitiri Patrick Muyaya mu itangazo yasohoye, kandi yashinje Ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero mu bice bya Kamanyola-Uvira “zikoresheje amabombe na drone za Kamikaze”, ngo byicirwamo abarenga 1,500 na ho ababarirwa mu 500,000 bava mu byabo.

Advertisement

Muyaya nta gihamya cy’ibirego yashinje ingabo z’u Rwanda yigeze agaragaza, gusa yavuze ko amakuru yashingiyeho yatanzwe na Sosiyete Sivile, imiryango y’ubutabazi n’inzego zimwe za Leta.

Uyu mugabo kandi yashinje Ingabo z’u Rwanda kohereza batayo eshatu z’abasirikare mu misozi miremire ya Uvira, Fizi na Mwenga, akavuga ko ziyoberanyije zikigira abarwanyi ba Twirwaneho. Yavuze ko intego y’izo ngabo ari ukwagurira urugamba muri Teritwari ya Fizi, mbere yo gukomereza mu mujyi wa Kalemie wo mu ntara ya Tanganyika.

AFC/M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yasubije ko ibivugwa na Leta ya Kinshasa ari icengezamatwara n’ibinyoma bigamije kuyobya rubanda.

Advertisement

Ati: “AFC/M23 iratera utwatsi ibirego byo kwigarurira ubutaka byatanzwe na Bwana Patrick Muyaya mu itangazo rye ryo ku ya 31 Ukuboza 2025. Ibi birego ni icengezamatwara no kuyobya rubanda mu rwego rwo guhisha inshingano zabo (Leta) ku bitero bya gisirikare binyuranyije n’agahenge.”

AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bwarashatse gukoresha uduce ingabo zayo zavuyemo zisubira inyuma nk’ibirindiro byo kuyigabaho ibitero no kubigaba mu turere dutuwe cyane n’abaturage.

Mu duce Ingabo za Leta ngo zashatse gusubiramo harimo umujyi wa Uvira n’uwa Makobola, aho izo ngabo zanakoreye

Advertisement

“ibikorwa byo gusambanya abagore ku ngufu no gusahura ku buryo buteguwe.”

AFC/M23 ivuga ko bitandukanye n’ibyo ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga, imibare y’abo buvuga ko bishwe “ishingiye ku masoko atizewe kandi atagenzuwe.”

Ivuga ko ibivugwa na Kinshasa ari gahunda yayo izwi yo “kugereka ku bandi ibyaha bikomeye bikorwa n’ubutegetsi ubwabwo.”

Iri huriro risobanura ko ubwicanyi bwibasiye abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe cy’imirwano yo mu kwezi gushize, bukomoka ku bitero by’indege n’ibisasu byarashwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, imitwe ya Mai-Mai Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga, n’ingabo z’igihugu z’u Burundi.

Advertisement

Ni ibitero byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kamanyola, Luvungi, Sange, no mu nkengero zatwo, bihitana abantu 8 abandi 55 barakomereka muri Kamanyola gusa.

AFC/M23 kandi yashinje ingabo za Leta kuba zariraye mu baturage bari mu myigaragambyo y’amahoro yo ku wa 22 Ukuboza zikabarasaho zikoresheje imbunda nini n’izoroheje, ku buryo byashyize ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye kandi bikaba ari ukurenga ku burenganzira bwabo bw’ibanze.

Uyu mutwe wamaganye Kinshasa ku kuba ikomeje kwica amasezerano y’agahenge ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa n’ubutegetsi bwayo zibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Advertisement

Wamaganye by’umwihariko amagambo aheruka gutangazwa na Gen. Sylvain Ekenge uvugira FARDC, utanga impuruza y’uko ibikomeje gukorwa bica amarenga y’umugambi wa Jenoside ishobora gukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.

 

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media