Ku mugoroba wo kuwa 07 Nzeri nibwo ikinyamakuru cy’ imikino cyo mu Bufaransa France Football gisanzwe gitanga ibihembo bya Ballon d’ Or, cyatangaje ku mugaragaro abakinnyi n’ abatoza bazaba bahataniye ibihembo bya Ballon d’ Or bizaba bitangwa kunshuro ya 68, kuva mu 1956 Mu bazahatanira ibihembo harimo abakinnyi yaba mu bagore, abagabo, abato, abatoza n’ amakipe.
Abakinnyi icumi ni bo bahataniye igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 21, kikaba cyaritiriwe umufaransa Raymond Kopa wegukanye Ballon d’ Or mu 1958.
2. Abahataniye igihembo cya Yachine Trophy gihabwa umuzamu witwaye neza:
Abazamu icumi ni bo bahataniye igihembo cya Yachine Trophy gihabwa umuzamu witwaye neza, kikaba cyaritiriwe umuzamu wakomokaga mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’ Abasoviet “Lev Yachine” wegukanye Ballon d’ Or mu 1963, akaba ari nawe muzamu rukumbi wegukanye Ballon d’ Or.
Abatoza batandatu ni bo bahataniye cy’ umutoza witwaye neza mu batoza amakipe y’ abagore.
Abatoza batandatu ni bo bahataniye igihembo cy’ umutoza witwaye neza mu batoza amakipe y’ abagabo.
Abagore mirongo itatu ni bo bahataniye Ballon d’Or Féminin
Abagabo mirongo itatu ni bo bahataniye Ballon d’Or Masculin
Inyubako Théâtre du Châtelet iherereye mu Bufaransa i Paris yabereyemo umuhango w’ ubushize niyo izongera kuberamo uyu muhango kuwa 28 Ukwakira 2024.
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…