Connect with us

MU MAHANGA

Abanya-Venezuela bahawe uburyo bwo gukora ubutasi kubera kwikanga Amerika

Published

on

venezuela ubutasi
Photo: Internet

Abaturage ba Venezuela bashishikarijwe gukoresha porogaramu ya telefoni ibafasha kuneka ibyo buri umwe avuga nyuma y’aho ubutegetsi bwa Maduro bukomeje kwikanga ko igihe icyo ari cyo cyose Trump ashobora kumukuraho.

Iyo porogaramu yifashishwa mu kunekana hagati yabo yitwa VenApp, yamuritswe na Perezida Nicolás Maduro mu 2022 nk’ishobora gufasha abantu mu buryo butandukanye yaba kwandikirana, gusaba ubufasha no kumenyekanisha ibibazo umuntu yaba afite bijyanye na serivisi z’ibanze birimo nk’ibura ry’umuriro n’amazi.

Ubu iyo porogaramu iri gukoreshwa nk’igikoresho cyo kumenyesha guverinoma niba hari umuntu ushobora kwigomeka ku mabwiriza yayo.

Advertisement

Imiryango itegamiye kuri leta muri Venezuela yatangiye kwamagana iyi porogaramu, ivuga ko ibangamiye uburenganzira bwa muntu, ko igamije gushyira ijisho ku baturage.

Maduro ari ku gitutu gikomeye yikanga ko igihe icyo ari cyo cyose Trump ashobora kumukura ku butegetsi nyuma y’aho ategetse inzego z’ubutasi zirangajwe imbere na CIA gutangira ibikorwa byazo muri Venezuela. Ashinja iki gihugu kuba indiri y’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.

Mu minsi ishize, Maduro yasabye inzego za gisirikare gukurikirana ko iyo porogaramu ikoreshwa neza ku buryo buri muturage azajya atanga amakuru y’umutekano, y’ahantu aherereye n’ibindi.

Advertisement

venezuela ubutasi

Loading

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media