Categories: Imyidagaduro

Abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bahawe umuburo

Muri ibi bihe hakomeje kugaragara ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga aho usanga hari abazikoresha mu gusenya no gusebya abandi muri abo kandi hari nabatawe muri yombi bakurikiranyweho ibi byaha hari nabagiye batumizwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakihanangirizwa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Mutangira B. Thierry yavuzeko igihe kigeze kugirango RIB ikomeze gushyira mu bikorwa inshingano zayo yavuzeko bagiye batanga inyigisho mubihe bitandukanye bityo ko uwinangiye akanga kumva hazakurikizwa amategeko

Dr. Murangiza yibukije abafite shene za YouTube ko umuntu uzongera kwakira (mu kiganiro) umuntu wibasira undi ko nawe azafatwa nk’umu fatanyacyaha bazajya bajyana yavuzeko kandi atari ubwa mbere uru rwego rutanze ubutumwa nk’ubu ahubwo hibazwa impamvu abantu badacika kuri iyi ngeso

Umuvugizi wa RIB kandi yavuze ko bamaze kubona ko mu muziki Nyarwanda harimo gukoreshwa imvugo zishobora gukurura amacakubiri aho abantu biremamo uduce bamwe ngo bagurira abitwa Social media influencer kugirango bagende basenya abandi yavuzeko RIB itazigera yemera ko showbiz ikoreshwa muri ubwo buryo bwabifuza gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ko bashaka gukuramo amatiku, amacakubiri, udukundi birimo

 

Dr Murangiza yavuze ko hari abagerageje kwitwikira umutaka w’itangazamakuru bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakisanga muri gereza abwira abakoresha YouTube ko bagomba kwitonda mubyo bakora bakitondera n’abantu bakira mu biganiro akomeza avuga ko “Ubumwe bw’Abanyarwanda ariyo nkingi u Rwanda rwubakiyeho

Ruth GARU

Share
Published by
Ruth GARU

Recent Posts

UCL: Umunsi wa 6 wagenze neza ku bigugu.

Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…

24 hours ago

UCL: baragaruka bakina umunsi wa 6.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…

2 days ago

Nani yasezeye kuri ruhago nyuma y’ imyaka 19 !

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…

3 days ago