Connect with us

AMAKURU

Abantu miliyoni 318 bazugarizwa n’inzara ikabije mu 2026

Published

on

Photo: Internet

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, (World Food Programme, WFP) ryagaragaje ko bitewe n’igabanyuka ry’inkunga abantu bazugarizwa n’inzara ikabije ku Isi mu 2026, bazaba miliyoni 318 bakaba bikubye inshuro zirenze ebyiri kuva mu 2019.

Raporo yiswe ‘2026 Global Outlook’, y’Ishami rya WFP rikorera i Roma yagaragaje ko abantu miliyoni 318 biteganyijwe ko bazahura n’inzara ikabije bitewe n’igabanyuka ry’imfashanyo, nubwo WFP iteganya gufasha miliyoni 110 mu 2026.

Biteganyijwe ko WFP izakoresha miliyari 13 z’Amadolari ya Amerika ariko amakuru avuga ko hashobora kuzaboneka kimwe cya kabiri cyayo mafaranga.

Advertisement

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP Cindy McCain yavuze ko bidakwiye kubona Isi yugarizwa n’inzara mu kinyejana cya 21.

Yagize ati: “Isi iri guhura n’inzara, reba mu bice bya Gaza na Sudani. Ibi ntibikwiye mu kinyejana cya 21.”

Yongeyeho ko mu gihe inzara ikomeje kwica abantu, hakenewe ibisubizo byihuse n’inkunga zikarushaho kwiyongera.

Advertisement

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yajya ku butegetsi mu 2025, yakuyeho inkunga, asenya n’imiryango yazitangaga irimo USAID; aho ubufasha bwayo bwinshi bwashyirwaga mu bikorwa bigamije kurengera ubuzima n’ibindi.

Mu kwezi gushize WFP yavuze ko iteganya kuzabona amafaranga 40% umwaka utaha akaba ari make ugereranyije na 2025, bikaba bizatuma haboneka ingengo y’imari ya miliyari 6.4 z’amadolari kandi ikaba iri hasi ugereranyije na miliyari 10 z’amadolari yakoreshejwe mu 2024.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media