AMAKURU
Nyagatare: Abagore barashinja abagabo kubacura mu gihe cy’Itumba
Bamwe mu bagore bo mu Tugari twa Kamagiri na Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, barashinja abagabo ingeso yo kurya babacura muri iki gihe cy’Itumba amafunguro aba yaragabanyutse.
Aba bagore bavuga ko ubu inkuru igezweho bagenda baganira iyo bajya mu maguriro n’indi mirimo ya buri munsi, ari uburyo abagabo bamwe badukanye ingeso y’ubusambo, aka wa mugani ugira uti ‘abasangira ubusa bitana ibisambo’.
Abaganirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko akenshi mu gihe cy’Itumba ibyo kurya bigabanyuka aho usanga hari abagabo babibeta bakarya bonyine.
Mutungirehe Anwarita yagize ati: “Hari igihe abagabo batagira kwihangana. Usanga umugore ari we upfira abana cyane iyo bisaba gusaranganya bike byabonetse. Nk’ubu uva mu cyate wakoranye n’umugabo ugacyura amafaranga 1500 na we agacyura andi, mwagera mu rugo ukajya guhaha we akabanza kwinyabya kuri resitora.”
Akomeza agira ati:
“Mu by’ukuri aya mafaranga muyateranyije mwahahira umuryango ukaba wahembuka. Ariko umugabo wabaye imfura akunagira igihumbi ubundi igihe uri kurwana no guteka akabanza kujya kureba utwo anaga mu nda, kandi akaza bihiye mu gusangira n’ibyo mu rugo.”
Mukeshimana Angel utuye ahitwa ku Kimoramo na we agira ati: “Uzi kuvana n’umugabo mu murima azi ko ibyo kurya ari bike kuri mwe no kubana, igihe utetse wajya nko kugura akunyu ugasanga yibese ahantu ari kurya amandazi? Ibi kandi abikora akubwira ko nta faranga na rimwe afite. Azi ko asize abana mu rugo, arategereza ko duke umugore yiriwe agokera ari two musaranganya.”
Mukeshima Pernima na we ati: “Hari abagabo bikunda bakarusha abana inzara. Dore ibi bikarayi batekeraho ibiraha n’amandazi usanga babizengurutse kandi basize abana bashonje. Biranadusebya iyo umwana abonye se mu gasantere aguguna irindazi akaza yiruka akabikubwira. Ntitubabujije kuyarya ariko byibuze babanje kubona ko urugo rufite ibyo kurya bihagije. Uyarya kandi na we akiyubaha akagura akayarira mu rugo atiyandagaje.”
Karisa Sipiriyani, umwe mu bagabo wavuze kuri iki kibazo, yavuze ko abagore ari bo batanyurwa kuko abagabo benshi bajya kwisana hanze hari n’umuhahanwa basize mu rugo.
Yagize ati:
“Ariko harimo no gukabya. Niba tuvanye n’umugore mu kazi, yakoze ibyate bibiri ahembwa amafaranga 1,500, nkora bitatu mpembwa asaga 2000 Frw, harya nidutaha nkamuha 1500 akongera agahaha asigaye nkareba aho mba nicaye nkanywa agasururu nzaba nshiye inka amabere?”
Kuri iyi ngingo hari bamwe mu bagabo bavuga ko baba badashaka kwicara mu rugo mu gihe abagore batetse, kuko byaba nko ‘kuragira inkono.’
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare Karangwa Scovie, avuga ko ubundi impuhwe umugore agirira umuryango n’umugabo akwiye kuzigira kugira ngo ubufatanye bwabo babashe kuwubungabunga buwutambutse ibihe bibi wacamo.
Ati:
“Biramutse biriho ntabwo byaba ari byiza. Ubundi umubyeyi nyawe akwiye kugaragarira mu kurengera umuryango no kuwitangira mu bihe wugarijwe n’ibibazo. Ubufatanye bw’ababyeyi burakenewe bagahuza bike binjije bigatunga umuryango hatabayeho kubisesagura no kubyiharira. Ikindi abantu bongere ubushobozi bagana amatsinda yo kugurizanya ndetse n’ibigo by’imari bubaka ubushobozi buhagije.”
Mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo ahenshi mu Karere ka Nyagatare humvikana igihe bita Itumba, aho ibiryo biba ari bike kuko imyaka iba yarahinzwe iba igeze mu gihe cy’ibagara, kandi isarura riheruka riba rimaze amezi atanu abantu barakoresheje umusaruro mu gihe cy’Impeshyi no mu Muhindo.

