Connect with us

TECHNOLOGY

Uko watangira kwinjiza amafaranga ukoresheje internet mu Rwanda

Published

on

kwinjiza amafaranga online
Social Media Exchange - RWANDA

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoranabuhanga, uburyo bwo kwinjiza amafaranga ukoresheje internet bwabaye ingenzi ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Mu Rwanda, aho internet igenda igera kuri benshi, hari amahirwe menshi yo gukorera amafaranga utavuye mu rugo. Iyi nkuru iragufasha  gusobanukirwa inzira zizewe, zishoboka, kandi zifite ubushobozi bwo kugufasha gutangira urugendo rwawe rwo kwinjiza amafaranga kuri murandasi (online).

YouTube Content Creator programs

Advertisement

Uburyo bwa mbere ni YouTube. Ushobora gutangiza channel yawe ukajya ushyiraho ibiganiro, tutorials, inkuru z’isesengura cyangwa ibindi bikurura abantu. Iyo ufite abarebwa benshi, ushobora kwinjiza amafaranga binyuze mu kwamamaza (ads), sponsorships, cyangwa affiliate links. Icy’ingenzi ni ugutanga content ifite ireme, ikenewe, kandi ikurura abantu mu buryo buhoraho.

Affiliate Marketing

Uburyo bwa kabiri ni Affiliate Marketing, aho ushyira links z’ibicuruzwa ku rubuga rwawe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakabigura binyuze kuri izo links, nawe ukabona commission. Ibi bikunda gukoreshwa cyane ku rubuga rwa Jumia, Amazon, cyangwa ClickBank. Bisaba kumenya uko wakora content ifite SEO nziza, ikurura abantu bashobora kugura.

Advertisement

Freelancing

Uburyo bwa gatatu ni Freelancing, aho ushobora gutanga serivisi zawe ku mbuga nka Fiverr, Upwork, cyangwa Toptal. Ushobora kwandika, guhanga design, gukora voice-over, cyangwa gutanga ubujyanama. Ibi bisaba kuba ufite skill imwe cyangwa nyinshi, ukayishyira ku mugaragaro, ukamenya kwiyamamaza no gutanga serivisi zinoze.

Online Courses & Ebooks

Advertisement

Uburyo bwa kane ni Online Courses & Ebooks, aho ushobora kwandika igitabo cyangwa gutegura amasomo y’amashusho, ukabigurisha kuri platforms nka Gumroad, Teachable, cyangwa Udemy. Ibi bisaba ubumenyi bwihariye ku nsanganyamatsiko runaka, no kumenya uko wakora promotion y’ibyo wanditse.

Blogging

Uburyo bwa gatanu ni Blogging, aho wandika inkuru zifite ireme, zifite SEO nziza, ukazishyira ku rubuga rwawe. Iyo traffic yiyongereye, ushobora kwinjiza binyuze mu kwamamaza (Google AdSense), affiliate marketing, cyangwa sponsorships. Blogging ni uburyo burambye kandi bushobora kugufasha kwinjiza amafaranga mu gihe kirekire.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media