Umusore w’imyaka 33 akurikiranyweho kwica nyina amukubise umuhoro mu mutwe i Nyanza. Ubushinjacyaha buvuga ko yamuhoye inzu yanze kumwubakira.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye burimo gukurikirana umusore w’imyaka 33 ukekwaho icyaha gikomeye cy’ubwicanyi, nyuma yo kwica nyina umubyara w’imyaka 65 ku wa 22 Ukwakira 2025, saa moya z’ijoro. Icyaha bivugwa ko cyabereye mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uyu musore ngo yavuye aho barimo kurira, ajya mu cyumba araramo, agaruka azanye umuhoro awukubita nyina mu mutwe inshuro eshatu. Nyina yahise yikubita hasi arapfa, maze nawe ahita yijyana ku biro by’akagari kwiyaturira.
Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko yamuhoye ko yanze kumwubakira inzu, aho ngo yamusabye kugurisha ishyamba kugira ngo yubake, ariko nyina amubwira ko azategereza bashiki be bagabane. Ibi byavugwaho nk’impamvu yamuteye gukora icyo cyaha cy’ubugome.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

