AMAKURU
Rwamagana: Ari gushakishwa uruhindu ashinjwa kwica umukunzi we amuteraguye ibyuma
Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya ari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano, akurikiranyweho kwicisha ibyuma umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, bibera mu Mudugudu wa Babasha mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yabwiye IGIHE ko uyu musore ukekwaho kwica uyu mukobwa w’imyaka 18 ejo bari birirwanye ndetse abaturanyi bakavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe ajya kumuraza ariko ko batazi icyatumye amuteragura ibyuma.
Yagize ati “ Byari saa munani zirenga z’ijoro, baraduhamagara batubwira ko umukobwa w’imyaka 18 yari arimo gutaka, umuturanyi arabyumva ariko umusore yari yafunguye radio cyane. Urebye yamuteraguye ibyuma arangije aramusohora amushyira ku muryango ubundi ahita aburirwa irengero.’’
Gitifu Ruhangaza yakomeje avuga ko uwo musore n’uwo mukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana abaturanyi n’ababyeyi babo babizi, yavuze ko kugeza ubu batari bamenya icyo bapfuye kuko amanywa yose bari birirwanye ndetse baranatahana barararana.
Ati “Ubu rero ubutumwa dutanga ni ugushishikariza ababyeyi kumenya amakuru y’abana babo, batubwiye ko bagiye kuryama baziko umwana wabo ahari nabo batungurwa no kumva ko umwana wabo bamwishe. Ikindi turabasaba kuba maso no kujya batangira amakuru ku gihe.’’
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano kuri ubu zatangiye gushakisha uyu musore kugira ngo aryozwe ibyaha ashinjwa mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.
Ushinjwa kwica uyu mukobwa asanzwe afite butike muri uyu Mudugudu wa Bubasha ari nako kazi ke ka buri munsi yakoraga.

