Muri iyi weekend dusohotsemo shampiyona isigaye ikunzwe n’ abatari bake ya Saudi Arabia ikinamo ibyamamare bitandukanye biyobowe na Cristiano, Mahrez, Benzema, Mané, Kanté ndetse n’ abandi benshi batandukanye. Muri iyi shampiyona rero bakinaga umunsi wa gatatu wa shampiyona aho Al Nassr ya Cristiano yananiwe gutsindira Al Ahli murugo, Al Ittihad ytangaga isomo rya ruhago ibifashijwemo na captain wayo Benzema watsindaga hat-trick naho Al Hilal ya Neymar yatwaye shampiyona y’ ubushize nta kosa yakoze.
Dore uko amakipe yatsindanye :
Cristiano yabuze igitego cya 902 imbere ya Al Hilal ya Firmino
Umunsi wa gatatu wa shampiyona usize Benzema afashije Al Ittihad gusoreza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona