President wa Rayon Sport yeguye !!!

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nzeri ahagana saa 19h binyuze ku mbuga nkoranymbaga zitandukanye za Rayon Sport amakuru yatangiye kumvikana mu matwi y’ abarayon   avuga ko :” Uwayezu Jean Fidele wari president wa Rayon Sport yeguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe ikomoka mu karere ka Nyanza”, Uwayezu  Jean Fidele yeguye kuri iyi mirimo yo kuyobora iyi kipe yambara ubururu n’ umweru avuga ko yeguye kubera impamvu z’ uburwayi.

Uwayezu Jean Fidele w’ imyaka 58 y’ amavuko wigeze no kuba umusirikare mu gisirikare cy’ u Rwanda (RDF) yatangiye kuyobora Gikundiro atowe n’ inteko rusange y’ umuryango wa Rayon Sport yabaye muri 2020 /Ukwakira/ 24, yagiye kuri uyu mwanya   awusimbuyeho Murenzi Abdallah nawe wari wawushyizweho n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imiyoborere  RGB (Rwanda Governance Board).

Murenzi Abdallah nawe yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Munyakazi Sadate warumaze gukurwaho na komite ya Rayon Sport batavugaga rumwe !

Iyi nkuru ikimara kumenyekana Uwayezu Jean Fidele yashimiwe n’ abakunzi ba Rayon Sport babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uwayezu Jean Fidele uvuka mu karere ka Nyanza yeguye ku mirimo yo kuyobora umuryango wa Rayon Sport kubera impamvu z’ ubuzima.

Murenzi Abdallah uvuka mu karere ka Nyanza, nawe uherutse kwegura ku mirimo yo kuyobora ishyirahamwe ry’ umukino w’ amagare mu Rwanda, niwe wasimbuwe n’ Uwayezu Jean Fidele.

Umushoramari nawe uvuka mu karere ka Nyanza Munyakazi Sadate, wanayoboye Rayon Sport guhera muri 2018 kugeza 2021. Ni umwe mu bafashe iya mbere mu gushimira Uwayezu Jean Fidele.

Abakunzi ba Rayon Sport bakomeje kwibaza uzasimbura Uwayezu Jean Fidele wayihesheje ibikombe bibiri birimo : Rwanda Peace Cup 2023 na Ferwafa Super Cup 2023, anayifasha kugera mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike iberekeza mu matsinda ya  CAF Champions League yo muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *