Connect with us

Entertainment

Mr Eazi yakoze ubukwe

Published

on

mr eazi

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Oluwatosin Ajibade, uzwi cyane nka Mr Eazi, n’umukinnyi wa filime, Temi Otedola, umukobwa w’umukire Femi Otedola, bakoze ubukwe bwabereye muri Iceland mu ibanga rikomeye.

Nk’uko amakuru yashyizwe hanze abivuga, ubu bukwe bwabereye muri Kiliziya ya Hallgrímskirkja i Reykjavík, yari yarimbishijwe indabyo, icyakora ntabwo byari byemewe ko hari uwitabira ibi birori atari mu batumiwe.

Mr Eazi na Temi Otedola batangiye urugendo rwo gukundana mu 2022, icyakora guhera mu 2024 batangira kubana.

Advertisement

Temi Otedola, umugore wa Mr Eazi asanzwe ari umukinnyi wa filime ariko akaba n’umukobwa w’umukire Femi Otedola, ndetse akaba umuvandimwe wa DJ Cuppy uri mu bakomeye mu myidagaduro yo muri Nigeria.

Ubukwe bwa Mr Eazi na Temi Otedola bwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo byari bigoye kubona amafoto cyangwa amashusho yabwo cyane ko afitwe n’abatumiwe gusa kandi nabo bari bamenyeshejwe ko batagomba kuyasakaza.

Mr Eazi ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Advertisement

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Leg over n’izindi zinyuranye, ni mu gihe ariko nanone azwi nk’umushoramari mu bintu binyuranye birimo na Choplife Gaming Ltd abereye umuyobozi mukuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media