Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikurikije uko icyorezo cy’ubushita bw’inkende gihagaze mu Rwanda, ibona atari ngombwa kwihutira gukingira abaturage bose kuko n’abarwayi bake bagaragaye barimo abavuwe bagakira.

 

Umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’Inkende mu Rwanda yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024, kuva ubwo bane bayisanganywe, babiri baravurwa barakira mu gihe abandi bakiri kwitabwaho.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko abakirwaye bagaragaza icyizere cyo gukira vuba.

Indwara y’Ubushita bw’Inkende yatangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubu imaze kugaragara mu bihugu nk’u Burundi, Cameroon, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Uganda ndetse na Kenya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko mu ngamba zikwiye kubahirizwa n’ibihugu byagaragayemo abantu barwaye ubushita bw’Inkende bakwiye gutangira gukora ku buryo abantu bakingirwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko hagendewe ku bukana icyorezo gifite, basanga igihe cyo gukingira abaturage bose kitaragera.

Ati “Ntabwo twebwe twari twagera ku rwego rwo kumva ko gukingira ari ibintu bigomba guhita bitangira aka kanya. Uyu munsi turacyakurikiza izindi ngamba zo kwirinda ndetse n’abagaragaye bari kuvurwa, harimo n’abakize, gutangira gukingira ni ikindi cyiciro gishobora kuzabaho bitewe n’uko indwara iziyongera, ntabwo ari ibintu twahise twirukankira.”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Urwego rwa Afurika rushinzwe gukumira ibyorezo ruherutse gutangaza ko icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende cyugarije umugabane ndetse n’Akanama ka OMS gashinzwe kwiga kuri iki cyorezo kemeje ko gihangayikishije Isi.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage bose gutanga amakuru ku bantu baketseho ubwandu kugira ngo bahite bitabwaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, aherutse gutangaza ko OMS yafashe icyemezo cyo gushora miliyoni 15$ muri gahunda yo gukumira iki cyorezo, miliyoni 1,45$ akaba ari yo yamaze gusohoka.

One thought on “Urukingo rw’Ubushita bw’Inkende – MINISANTE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *